bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 14
Revelation 14
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 15 →
1
Hanyuma ngira ntya mbona Umwana w'intama ahagaze ku musozi wa Siyoni.Yari kumwe n'abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, buri wese uruhanga rwe rwanditsweho izina ry'uwo Mwana w'intama n'irya Se.
2
Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'inkuba ihinda cyane. Iryo jwi numvaga ryari rimeze kandi nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga.
3
Abo bantu bari imbere ya ya ntebe ya cyami n'imbere ya bya binyabuzima bine, n'imbere ya ba bakuru baririmba indirimbo nshya. Nta muntu wabashaga kwiga iyo ndirimbo ngo ayimenye, keretse abo ngabo ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bakavanwa ku isi.
4
Abo ni abatigeze biyandurisha kuryamana n'abagore, ahubwo barinze ubusore bwabo. Abo ni bo bagenda bashagaye Umwana w'intama aho agiye hose. Ni abacunguwe bavanywe mu bantu, kugira ngo babe umuganura w'Imana n'uw'Umwana w'intama.
5
Nta wigeze abumvana ikinyoma na kimwe, koko ni indakemwa.
6
Hanyuma mbona undi mumarayika agurukira iriya kure mu kirere cy'ijuru. Yari afite Ubutumwa bwiza buhoraho yahawe ngo abutangarize abatuye isi bose b'amahanga yose, n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose n'ab'amoko yose.
7
Yavugaga cyane ati: “Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca imanza kigeze. Nimuramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko y'amazi.”
8
Umumarayika wa kabiri akurikiraho aravuga ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni, wa mujyi mugari wuhiye amahanga yose ubusambanyi bwawo bukabije nk'uyuhira inzoga.”
9
Umumarayika wa gatatu na we akurikiraho avuga cyane ati: “Umuntu wese uramya cya gikōko n'ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza,
10
azanywa ku nzoga idafunguye, ari yo burakari bw'Imana yasutse mu gikombe cy'umujinya wayo. Bene uwo azababarizwa mu muriro no mu mazuku, abamarayika b'Imana n'Umwana w'intama babireba.
11
Umwotsi w'inkongi bababarizwamo uhora ucumba iteka ryose. Ijoro n'amanywa nta gahenge kazigera kabaho ku baramije cya gikōko n'ishusho yacyo, no ku muntu wese washyizweho ikimenyetso kiriho izina ryacyo.”
12
Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yezu.
13
Nuko numva ijwi ry'uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ” Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w'Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z'imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n'ibyiza bakoze.”
14
Hanyuma ngira ntya mbona igicu cyera. Kuri icyo gicu hari hicaye usa n'umwana w'umuntu. Mu mutwe yari yambaye ikamba ry'izahabu, naho mu kiganza yari afite umuhoro utyaye.
15
Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana arangurura ijwi cyane, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati: “Ahura umuhoro wawe usarure, kuko igihe cy'isarura kigeze. Dore imyaka yo ku isi ireze.”
16
Nuko uwicaye kuri cya gicu yahura umuhoro we, asarura iyo myaka yo ku isi.
17
Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana iri mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18
Undi mumarayika na none wahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro, aza avuye ku rutambiro rw'Imana. Avuga cyane ahamagara wa wundi ufite umuhoro utyaye ati: “Turira umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y'imizabibu yo ku isi, kuko imbuto zayo zihishije.”
19
Uwo mumarayika aturira umuhoro we asarura imizabibu yo ku isi, ayiroha mu muvure mugari havamo inzoga, ari yo burakari bw'Imana.
20
Nuko izo mbuto z'imizabibu zengerwa inyuma y'umurwa, maze havamo amaraso asendera ahantu hafite umurambararo ungana n'ibirometero magana atatu, n'ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22