bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 2
Revelation 2
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 3 →
1
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ryo muri Efezi uti: ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akanagendera hagati y'amatara arindwi y'izahabu aravuze ngo:
2
Nzi ibyo ukora n'ukuntu uvunika ntucogore. Nzi kandi ko utabasha kwihanganira abagizi ba nabi. Wagenzuye abiyita intumwa za Kristo kandi atari zo, maze usanga ko babeshya.
3
Koko warihanganye, warababajwe bakumpōra ntiwacika intege.
4
Icyakora hari icyo nkugaya, ni uko waretse kunkunda nk'uko wankundaga mbere.
5
Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye.
6
Nyamara hari icyo ngushimira, ni uko wanga imigenzereze y'abayoboke ba Nikola nk'uko nanjye nyanga.
7
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo, kiri mu busitani bw'Imana. ’
8
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Simirina uti: ‘Uw'Intangiriro akaba n'uw'Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo:
9
Nzi amakuba ugira n'ubukene bwawe, nyamara kandi uri umukungu rwose! Nzi n'ukuntu utukwa n'abiyita Abayahudi kandi atari bo, ahubwo ari abo mu ikoraniro ry'abasenga Satani.
10
Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba.
11
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese ntacyo urupfu rwa kabiri ruzamutwara.’
12
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Perugamo uti: ‘Ufite inkota ityaye impande zombi aravuze ngo:
13
Nzi aho utuye, ni aho Satani ashinze intebe ye ya cyami, ariko ntibyakubujije gukomera kuri jye. Ntiwigeze unyihakana, habe no mu gihe Antipa umuhamya wanjye w'indahemuka yicirwaga iwanyu, aho Satani aganje.
14
Icyakora mfite ibyo nkugaya: ni uko iwanyu hari abantu bakurikiza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki kugusha Abisiraheli mu cyaha, barya inyama zaterekerejwe ibigirwamana bakanasambana.
15
Iwanyu kandi hari abakurikiza inyigisho z'ubuyobe z'abayoboke ba Nikola.
16
Nuko rero wihane. Nibitaba bityo ngiye kuza aho uri bidatinze, mbarwanye nkoresheje inkota iva mu kanwa kanjye.
17
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamugaburira manu ihishwe. Buri wese kandi nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya, ritazwi n'umuntu uwo ari we wese keretse uzaba arihawe.’
18
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Tiyatira uti: ‘Umwana w'Imana ufite amaso ameze nk'ibirimi by'umuriro, n'ibirenge birabagirana nk'umuringa usenwe aravuze ngo:
19
Nzi ibyo ukora n'urukundo ugira, nzi n'uko unyizera n'umurimo unkorera no kwihangana kwawe. Nzi kandi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere.
20
Ariko mfite icyo nkugaya: ni uko wa mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi, umwemerera kwigisha. Ayobya abagaragu banjye abigisha gusambana, no kurya ibyaterekerejwe ibigirwamana.
21
Namuhaye igihe cyo kwihana nyamara ntashaka kureka ubusambanyi bwe.
22
Ni cyo gituma ngiye kumuheza ku buriri hamwe n'abasambane be, kugira ngo bababazwe bikomeye niba batihannye ngo bareke ibibi bakorana na we.
23
Ndetse n'abana be nzabica, bityo amatorero yose y'Imana azamenyeraho ko jyewe nzi kugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu. Umuntu wese muri mwe nzamwitura ibikwiriye ibyo azaba yarakoze.
24
Naho rero abasigaye bo mu muryango w'Imana w'i Tiyatira mwirinze gukurikiza izo nyigisho mbi, nta n'ubwo muzi ibyo bita “Amabanga akomeye ya Satani.” Ndabamenyesha ko nta wundi mutwaro mbakoreye,
25
keretse gukomeza ibyo musanganywe kugeza aho nzazira.
26
Uzatsinda wese agakomeza gukora ibyo nshaka kugeza ku iherezo, nzamuha ubushobozi bwo gutegeka amahanga
27
nk'uko nabuhawe na Data. Azayaragiza inkoni y'icyuma, ayajanjagure nk'ujanjagura ikibindi, kandi nzamuha n'inyenyeri yo mu rukerera.
29
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22