bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 10
Revelation 10
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 11 →
1
Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n'umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba, naho amaguru ye yasaga n'inkingi zaka umuriro.
2
Mu kiganza cye yari afashe agatabo kabumbuye. Ashinga ikirenge cy'iburyo ku nyanja, naho icy'ibumoso agishinga imusozi.
3
Aherako arangurura ijwi cyane avuga nk'intare yomongana. Amaze kurangurura ijwi, inkuba ndwi na zo zirahinda cyane.
4
Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry'uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”
5
Wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja n'imusozi, ashyira ejuru ukuboko kw'iburyo akwerekeza ku ijuru.
6
Ni ko kurahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibiririmo byose, n'isi n'ibiyiriho byose, n'inyanja n'ibiyirimo byose ati: “Nta kundi gutegereza!
7
Igihe umumarayika wa karindwi azaba agiye kuvuza impanda, Imana izahita isohoza umugambi wayo ubu ukiri ibanga, nk'uko yawumenyesheje abagaragu bayo b'abahanuzi.”
8
Nuko nongera kumva rya jwi nigeze kumva ry'uvugira mu ijuru, arambwira ati: “Genda ufate ka gatabo kabumbuye, kari mu kiganza cy'umumarayika uhagaze ku nyanja n'imusozi.”
9
Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.”
10
Nuko mfata ako gatabo ngakura mu kiganza cy'umumarayika, ndakarya ndakamara. Mu kanwa kandyohera nk'ubuki, ariko kageze mu gifu karandurira.
11
Nuko numva bambwira ngo: “Ugomba kongera gutangaza ibyo Imana ikweretse byerekeye abantu b'amoko menshi n'amahanga menshi, n'abavuga indimi zitari zimwe n'abami benshi.”
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22