bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 5
Revelation 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 6 →
1
Nuko mbona umuzingo w'igitabo mu kiganza cy'iburyo cy'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Wari wanditswe imbere n'inyuma, kandi ufungishijwe ibimenyetso birindwi.
2
Mbona n'umumarayika w'igihangange, warangururaga ijwi abaza ati: “Ni nde ukwiriye gufungura uyu muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso biwufunze?”
3
Nuko mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu, ntihagira n'umwe ubasha gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo.
4
Ndizwa cyane n'uko hatabonetse n'umwe ukwiriye gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo.
5
Umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Wirira! Dore aratsinze ya ntare yo mu muryango wa Yuda, ari na we gishyitsi cya Dawidi. Ni we ugiye gufungura uwo muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso birindwi biwufunze.”
6
Nuko mbona Umwana w'intama ari kuri ya ntebe ya cyami rwagati, azengurutswe na bya binyabuzima bine hamwe na ba bakuru. Yasaga n'uwishwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaso arindwi, ari byo bya binyamwuka by'Imana byatumwe na yo ku isi yose.
7
Nuko Umwana w'intama araza, yakira uwo muzingo w'igitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami.
8
Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana.
9
Baririmbaga indirimbo nshya bati: “Ni wowe ukwiriye kwakira uwo muzingo w'igitabo, ukwiriye no kuvanaho ibimenyetso biwufunze. Koko warishwe, amaraso yawe uyacunguza abantu, wabagaruriye Imana, wabavanye mu miryango yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose, wabavanye mu moko yose no mu mahanga yose.
10
Wabagize abantu b'ubwami bw'Imana, wabagize n'abatambyi ngo bakorere Imana yacu, bityo bazima ingoma bategeke isi.”
11
Ndongera ndareba numva ijwi ry'abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n'ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.
12
Bavuga cyane bati: “Umwana w'intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n'ubukungu, n'ubwenge n'imbaraga, n'icyubahiro n'ikuzo no gusingizwa.”
13
Nuko numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n'ikuzimu no mu nyanja, mbese iby'aho byose uko bingana bigira biti: “Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami hamwe n'Umwana w'intama, nibahorane ibisingizo n'icyubahiro, ikuzo n'ububasha iteka ryose.”
14
Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22