bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 20
Revelation 20
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 21 →
1
Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru, yari afashe mu ntoki umunyururu munini n'urufunguzo rw'ikuzimu.
2
Agira atya asumira cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi cyangwa Satani, maze akibohesha uwo munyururu mu gihe cy'imyaka igihumbi.
3
Aherako akiroha ikuzimu arahafunga arahadanangira, kugira ngo icyo kiyoka kidakomeza kuyobya amahanga kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiriye. Nyuma yaho kigomba kuzarekurwa igihe gito.
4
Mbona n'intebe za cyami zicaweho n'abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n'abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by'ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry'Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi.
5
Iryo ryabaye izuka rya mbere. Abapfuye bandi ntibazutse kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiye.
6
Abahawe umwanya mu izuka rya mbere barahirwa, kandi abo ni umwihariko w'Imana. Urupfu rwa kabiri nta bushobozi rubafiteho, bazaba abatambyi b'Imana na Kristo, kandi bazima ingoma hamwe na we imyaka igihumbi.
7
Imyaka igihumbi nishira Satani azarekurwa ave aho yari afungiye,
8
ajye kuyobya abo mu mahanga yo mu mpande zose z'isi ari yo Gogi na Magogi, maze abakoranyirize kujya ku rugamba. Umubare wabo uzaba ungana n'umusenyi wo ku nyanja.
9
Nuko baraza bakwira isi yose, maze bazenguruka inkambi z'intore z'Imana n'umurwa wayo ikunda, ariko umuriro umanuka mu ijuru urabatsemba.
10
Satani wabayobyaga arohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n'amazuku, aho cya gikōko na wa muhanurabinyoma bari bamaze kurohwa. Bazahagorerwa ijoro n'amanywa iteka ryose.
11
Nuko mbona intebe ya cyami nini kandi yera de y'Imana, mbona n'Uyicayeho. Isi n'ijuru biyihungira kure birabura rwose.
12
Mbona n'abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe. Nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa n'ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze, uko byanditswe muri ibyo bitabo.
13
Inyanja igarura abapfuye yari ibitse. Urupfu ubwarwo n'ikuzimu bigarura abapfuye byari bibitse. Nuko bose bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze.
14
Urupfu n'ikuzimu bijugunywa mu kiyaga cyaka umuriro. Icyo ni cyo rupfu rwa kabiri.
15
Umuntu wese batasanze yanditswe mu gitabo cy'ubugingo, na we arohwa mu kiyaga cyaka umuriro.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22