bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 15
Revelation 15
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 16 →
1
Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by'imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo.
2
Nuko mbona igisa n'ikiyaga cy'ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n'abatsinze cya gikōko n'ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy'ibirahure bafashe inanga bahawe n'Imana.
3
Baririmbaga indirimbo ya Musa umugaragu w'Imana, n'indirimbo y'Umwana w'intama bagira bati: “Nyagasani Mana Ishoborabyose, mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje! Wowe Mwami ugenga amahanga, mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy'ubutabera n'ukuri!
4
Nyagasani, ni nde utagutinya? Ni nde utagusingiza? Ni wowe Muziranenge wenyine. Amahanga yose azaza akwikubite imbere, azakuramya kuko ibikorwa byawe by'ubutabera byagaragaye.”
5
Nyuma y'ibyo mbona mu ijuru Ingoro y'Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n'abayo.
6
Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y'izahabu.
7
Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye uburakari bw'Imana ihoraho iteka ryose.
8
Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry'Imana n'ububasha bwayo. Nta muntu n'umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n'abamarayika barindwi birangiye.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22