bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 4
Revelation 4
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 5 →
1
Hanyuma ngira ntya mbona mu ijuru urugi rukinguye. Uwo nari numvise bwa mbere ijwi rye ryarangiraga nk'iry'impanda, arambwira ati: “Zamuka uze hano nkwereke ibigiye gukurikiraho.”
2
Ako kanya Mwuka w'Imana anzaho, maze ndabonekerwa, mbona intebe ya cyami y'Imana mu ijuru, mbona n'Uyicayeho
3
arabagirana nk'amabuye y'agaciro yitwa yasipi na sarudiyo. Iyo ntebe ya cyami kandi yari izengurutswe n'umukororombya warabagiranaga nk'ibuye rya emerodi.
4
Yari izengurutswe kandi n'izindi ntebe za cyami makumyabiri n'enye, zicaweho n'abakuru makumyabiri na bane bambaye imyenda yera, kandi batamirije amakamba y'izahabu.
5
Kuri iyo ntebe ya cyami haturukaga imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba. Imbere y'iyo ntebe hari hateretswe amatara arindwi yaka umuriro, ari yo binyamwuka by'Imana.
6
Imbere y'iyo ntebe hari igisa n'ikiyaga kigizwe n'ikirahuri, kibonerana nk'ibuye ry'isarabwayi. Imbere y'iyo ntebe n'ahayizengurutse hakaba ibyitwa ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n'inyuma.
7
Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri kigasa n'ikimasa, icya gatatu mu maso kigasa n'umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.
8
Buri kinyabuzima cyari gifite amababa atandatu, kandi byose byari byuzuyeho amaso ku nda n'inyuma hose. Ijoro n'amanywa ntibituza kuririmba biti: “Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge, ni Nyagasani Imana Ishoborabyose. Ni yo yahozeho kandi iriho, kandi igiye kuza.”
9
Ibyo binyabuzima bine ni ko bihora biririmba biha ikuzo Imana ihoraho iteka ryose, yicaye kuri ya ntebe ya cyami, bikayubaha bikanayishimira. Uko bigize bityo kandi
10
ba bakuru makumyabiri na bane na bo bikubita imbere y'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, bakaramya Ihoraho iteka ryose. Ubwo kandi bakaba banaze amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bakavuga bati:
11
“Nyagasani Mana yacu, ni wowe ukwiye guhabwa ikuzo n'icyubahiro n'ububasha, koko ni wowe waremye ibintu byose. Byaremwe ku bushake bwawe, ni wowe ubibeshaho.”
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22