bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 16
Revelation 16
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 17 →
1
Hanyuma numva ijwi rikaze ry'uvugira cyane mu Ngoro y'Imana, abwira ba bamarayika barindwi ati: “Nimugende musuke ku isi za nzabya ndwi zuzuye uburakari bw'Imana.”
2
Umumarayika wa mbere aragenda asuka urwabya rwe ku isi, ibisebe bibi biryana bihita byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cya cya gikōko bakanaramya ishusho yacyo.
3
Umumarayika wa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja, amazi ahita ahinduka amaraso nk'ay'umuntu wapfuye, maze ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa.
4
Umumarayika wa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi no mu masōko y'amazi, bihita bihinduka amaraso.
5
Nuko numva umumarayika ushinzwe iby'amazi agira ati: “Uri intabera kuko wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge uriho kandi wahozeho.
6
Kubera ko bamennye amaraso y'intore zawe n'ay'abahanuzi bawe, ni cyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ari yo banywa, ubakaniye urubakwiye.”
7
Hanyuma numva ijwi ry'uvugira ku rutambiro agira ati: “Ni koko Nyagasani Mana Ishoborabyose, uca imanza z'ukuri n'ubutabera.”
8
Umumarayika wa kane asuka urwabya rwe ku zuba, rihita rihabwa uburenganzira bwo kotsa abantu bikabije.
9
Nuko abantu bababurwa n'icyokere cy'izuba rikaze, maze batuka Imana ifite ububasha kuri ibyo byorezo, nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bayihe ikuzo.
10
Umumarayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe ya cyami ya cya gikōko, ubwami bwacyo buhita bucura umwijima. Abantu bakanjakanja indimi zabo babitewe no kuribwa cyane,
11
maze batuka Imana nyir'ijuru kubera ububabare n'ibisebe bafite. Nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bareke ibibi bakora.
12
Umumarayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi rugari rwa Efurati, amazi yarwo ahita akama kugira ngo abami baturutse iburasirazuba babone inzira.
13
Nuko mbona ingabo za Satani eshatu zisa n'ibikeri, zavaga mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka cya gikōko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma.
14
Izo ni zo ngabo za Satani zikora ibitangaza byo kwemeza abantu, zisanga abami bo ku isi yose ngo zibakoranyirize kujya ku rugamba kuri wa munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.
15
Nyagasani aravuga ati: “Dore ndaje ngutunguye nk'umujura! Hahirwa umuntu wese uhora ari maso, akagumana imyambaro ye kugira ngo atavaho agenda ari umutumbure, maze agaterwa isoni n'uko bamubona yambaye ubusa.”
16
Izo ngabo za Satani zikoranyiriza abami ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayi.
17
Umumarayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere, maze mu Ngoro y'Imana kuri ya ntebe ya cyami humvikana ijwi ry'uvuga cyane ati: “Karabaye!”
18
Nuko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n'isi iratingita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w'isi ukaze nk'uwo.
19
Wa mujyi w'icyatwa Babiloni usadukamo gatatu, n'indi mijyi y'amahanga irasenyuka. Uwo mujyi w'icyatwa Imana iwugerera mu kebo kawukwiye, iwuhira inzoga ibirira mu gikombe, ari yo burakari bwayo bukaze.
20
Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka.
21
Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk'ibiro mirongo ine. Abantu ni ko gutuka Imana kubera icyo cyorezo cy'amahindu kuko cyari gikabije.
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 17 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22