bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 8
Revelation 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 9 →
1
Igihe Umwana w'intama avanyeho ikimenyetso cya karindwi cyari gifunze wa muzingo w'igitabo, numva mu ijuru ngo cee! Bimara nk'igice cy'isaha.
2
Nuko mbona abamarayika barindwi bahagaze imbere y'Imana, bahabwa impanda ndwi.
3
Undi mumarayika araza ahagarara iruhande rw'igicaniro, afashe icyotezo cyacuzwe mu izahabu. Ahabwa imibavu myinshi yo kosereza ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere y'intebe ya cyami, hamwe n'amasengesho y'intore zose z'Imana.
4
Umwotsi w'imibavu uva mu ntoki z'uwo mumarayika, uzamukira imbere y'Imana hamwe n'amasengesho y'intore.
5
Hanyuma umumarayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro wo ku gicaniro awuroha ku isi. Nuko inkuba zirahinda, habaho urusaku, imirabyo irarabya, n'isi iratingita.
6
Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda bitegura kuzivuza.
7
Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n'umuriro bivanze n'amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy'isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy'ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya.
8
Umumarayika wa kabiri avuza impanda, igisa n'umusozi munini ugurumana gihita cyiroha mu nyanja. Kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso.
9
Kimwe cya gatatu cy'ibifite ubuzima byo mu nyanja kirapfa, na kimwe cya gatatu cy'amato kirasenyuka.
10
Umumarayika wa gatatu avuza impanda, inyenyeri nini igurumana ihubuka ku ijuru igwira kimwe cya gatatu cy'inzuzi, igwira n'amasōko y'imigezi.
11
Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Bityo kimwe cya gatatu cy'amazi kirarura, abantu benshi bicwa no kunywa ayo mazi yahindutse ibamba.
12
Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy'amanywa na kimwe cya gatatu cy'ijoro byacuze umwijima.
13
Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n'abamarayika batatu basigaye!”
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22