bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 1
Genesis 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 2 →
1
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n'isi.
2
Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk'inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w'Imana wari ubundikiye amazi.
3
Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho.
4
Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze iwutandukanya n'umwijima:
5
umucyo iwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.
6
Imana iravuga iti: “Nihabeho igisenge cyo gutandukanya amazi ngo amwe abe munsi yacyo, andi abe hejuru yacyo.”
7
Biba bityo. Imana irema icyo gisenge, gitandukanya amazi yo munsi yacyo n'ayo hejuru yacyo.
8
Igisenge Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.
9
Imana iravuga iti: “Amazi ari munsi y'ijuru niyihindire hamwe kugira ngo ubutaka buboneke.” Biba bityo.
10
Ahatari amazi Imana ihita ubutaka, ya mazi iyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
11
Imana iravuga iti: “Ubutaka nibumeze ibyatsi n'ibimera byera imbuto, nihamere n'ibiti bitari bimwe byera imbuto.” Biba bityo.
12
Ubutaka bumeza ibyatsi n'ibimera bitari bimwe byera imbuto, n'ibiti bitari bimwe byera imbuto. Imana ibona ari byiza.
13
Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.
14
Imana iravuga iti: “Nihabeho ibinyarumuri ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bitandukanye amanywa n'ijoro, bibe ibimenyetso biranga iminsi n'ibihe n'imyaka,
15
byakire ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi.” Biba bityo.
16
Imana irema ibinyarumuri bibiri binini: izuba ryo kugenga amanywa n'ukwezi ko kugenga ijoro, irema n'inyenyeri.
17
Imana ibishyira ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi,
18
bigenge amanywa n'ijoro kandi bitandukanye umucyo n'umwijima. Imana ibona ari byiza.
19
Burira buracya, uba umunsi wa kane.
20
Imana iravuga iti: “Udusimba two mu mazi nituyajagatemo, inyoni n'ibisiga biguruke mu kirere.”
21
Imana irema ibikōko binini byo mu nyanja n'ibinyabuzima by'amoko yose byinyagambura bikajagata mu mazi, irema n'inyoni n'ibisiga by'amoko yose. Imana ibona ari byiza.
22
Byose ibiha umugisha, itegeka ibyo mu mazi iti: “Nimwororoke mugwire mwuzure mu nyanja.” Itegeka n'ibiguruka iti: “Nimugwire ku isi.”
23
Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.
24
Imana iravuga iti: “Inyamaswa z'amoko yose nizibe ku butaka: amatungo n'ibikurura inda hasi n'izindi nyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
25
Imana irema inyamaswa z'amoko yose n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose. Imana ibona ari byiza.
26
Imana iravuga iti: “Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe maze bategeke isi yose: amafi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi.”
27
Imana yaremye umuntu usa na yo, yamuremye asa n'Imana, umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
28
Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Nimubyare mugwire, mwuzure isi yose muyitegeke. Mugenge amafi n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi!
29
Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto n'ibiti byose byera imbuto, bizabatunga.
30
Inyamaswa zose n'inyoni n'ibisiga n'ibikurura inda hasi byose, mbese ibihumeka byose, mbihaye ibimera byo kubitunga!” Biba bityo.
31
Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→