bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 9
Genesis 9
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 10 →
1
Imana iha umugisha Nowa n'abahungu be, irababwira iti: “Nimubyare mugwire mwuzure isi.
2
Inyamaswa n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi n'amafi, byose muzabitera ubwoba bibatinye, ndabibeguriye.
3
Nk'uko nabahaye ibimera bibisi, ni ko mbahaye n'ibinyabuzima byose ngo bibatunge,
4
uretse ko inyama zikirimo amaraso mutazazirya kubera ko amaraso agendana n'ubugingo.
5
Ni cyo gituma amaraso y'umuntu wese azahōrerwa. Nihagira inyamaswa yica umuntu na yo ntikabure kwicwa, n'umuntu uzica undi azabiryozwa.
6
Umuntu yaremwe asa n'Imana, ni yo mpamvu uzamwica na we azicwa n'abandi.
7
Mwebwe nimubyare mugwire, mube benshi mwuzure isi.”
8
Imana ikomeza kubwira Nowa n'abahungu be iti:
9
“Ngiranye Isezerano namwe n'abazabakomokaho,
10
n'ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'inyamaswa zose, mbese ibyo mwasohokanye mu bwato byose. Ndigiranye n'ibinyabuzima byose byo ku isi.
11
Dore Isezerano ngiranye namwe: ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi n'ibinyabuzima biyiriho byose.”
12
Imana iravuga iti: “Dore ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye namwe n'ibinyabuzima byose muri kumwe, uko ibihe bihaye ibindi.
13
Nshyize umukororombya wanjye mu bicu, kugira ngo ube ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye n'isi.
14
Ninshyira ibicu mu kirere hakabonekamo umukororombya,
15
nzajya nzirikana Isezerano nagiranye namwe n'ibinyabuzima by'amoko yose. Nta mwuzure uzongera kubaho wo gutsemba ibinyabuzima byose.
16
Nimbona umukororombya mu bicu, nzajya nzirikana Isezerano ridakuka nagiranye n'ibinyabuzima by'amoko yose biri ku isi.
17
Ngicyo ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye na byo.”
18
Abahungu ba Nowa basohotse mu bwato ni Semu na Hamu na Yafeti. Hamu yabyaye umuhungu amwita Kanāni.
19
Abatuye isi yose bakomoka ku bahungu batatu ba Nowa.
20
Nowa atangira guhinga atera imizabibu,
21
nuko anywa divayi yayenzemo arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye.
22
Hamu se wa Kanāni abonye se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze.
23
Semu na Yafeti bafatira umwenda ku bitugu, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bamuteye umugongo kugira ngo be kubona ubwambure bwe.
24
Nowa amaze gusinduka, amenya ibyo umuhungu we w'umuhererezi Hamu yamugiriye,
25
ni ko kuvuga ati: “Kanāni ndamuvumye, azabe umugaragu w'abagaragu akorere abavandimwe be!”
26
Nowa arongera ati: “Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Semu. Kanāni azabe umugaragu wa Semu!
27
Imana ihe Yafeti kunguka, abazamukomokaho bazabane neza na bene Semu, naho bene Kanāni bazababere abagaragu.”
28
Nowa abaho imyaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y'umwuzure,
29
apfa amaze imyaka magana cyenda na mirongo itanu.
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→