bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 27
Genesis 27
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 28 →
1
Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w'impfura ati: “Mwana wanjye!” Ezawu aramusubiza ati: “Karame!”
2
Izaki aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira.
3
Fata umuheto wawe n'imyambi ujye mu ishyamba, maze umpigire umuhīgo.
4
Hanyuma untekere inyama ziryoshye nk'uko nzikunda, uzinzanire nzirye mbone kuguha umugisha ntarapfa.”
5
Igihe Izaki yavuganaga n'umuhungu we Ezawu, Rebeka yarumvaga. Ezawu ajya mu ishyamba guhīga,
6
maze Rebeka abwira umuhungu we Yakobo ati: “Numvise so abwira Ezawu mukuru wawe ati:
7
‘Jya guhīga maze untekere inyama ziryoshye ndye, nguhere umugisha imbere y'Uhoraho ntarapfa.’ ”
8
Rebeka arakomeza ati: “None rero mwana wanjye, umva icyo nkubwira:
9
jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene babiri b'imishishe, maze ntekere so inyama ziryoshye nk'uko azikunda.
10
Hanyuma uze kuzimushyīra arye, maze aguhe umugisha atarapfa.”
11
Yakobo asubiza nyina ati: “Mukuru wanjye Ezawu afite ubyoya bwinshi, naho jye nta bwo mfite.
12
Data nankorakora arantahura, amenye ko namuriganyije. Bityo amvume aho kumpa umugisha.”
13
Nyina aramubwira ati: “Mwana wanjye, uwo muvumo uzampame nakuvuma! None nyumvira gusa, unzanire abo bana b'ihene.”
14
Yakobo agenza atyo, maze nyina ateka inyama ziryoshye nk'uko Izaki yazikundaga.
15
Hanyuma Rebeka afata imyambaro myiza impfura ye Ezawu yari yaramubikije, ayambika Yakobo.
16
Amwambika n'impu za za hene ku bikonjo no ku ijosi, ahatari ubwoya.
17
Nuko amuha inyama ziryoshye n'umugati yari yateguye.
18
Yakobo ajya aho se ari, aramuhamagara ati: “Data!” Izaki aramusubiza ati: “Ndakwitaba mwana wanjye. Uri nde?”
19
Yakobo aramusubiza ati: “Ndi Ezawu, impfura yawe. Nakoze ibyo wambwiye, none icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
20
Izaki aramubaza ati: “Ko utebutse mwana wanjye?” Yakobo aramusubiza ati: “Uhoraho Imana yawe yamfashije.”
21
Izaki abwira Yakobo ati: “Mwana wanjye, igira hino ngukoreho numve ko uri umwana wanjye Ezawu koko.”
22
Aramwegera, Izaki aramukorakora aribaza ati: “Ko numva ijwi ari irya Yakobo, ariko ibikonjo bikaba ari ibya Ezawu?”
23
Bimubera urujijo, kuko ibikonjo bya Yakobo byari biriho ubwoya nk'ibya Ezawu. Ataramuha umugisha
24
aramubaza ati: “Ese koko uri umwana wanjye Ezawu?” Yakobo aramusubiza ati: “Ndi we.”
25
Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa.
26
Nuko Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, igira hino unsome.”
27
Yakobo aramwegera aramusoma, Izaki yumva impumuro y'imyambaro ya Ezawu. Aha Yakobo umugisha agira ati: “Mbega ukuntu umuhungu wanjye ahumura neza! Ahumura nk'umurima Uhoraho yahaye kurumbuka.
28
Imana isomye imirima yawe, ihe ubutaka kurumbuka, ikugwirize ingano na divayi.
29
Andi moko uzayategeke, andi mahanga azagupfukamire. Abavandimwe bawe uzabatware, bene nyoko bazagupfukamire. Abazakuvuma bazavumwe, abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.”
30
Ubwo Yakobo yasohokaga amaze guhabwa umugisha na Izaki, ni bwo umuvandimwe we Ezawu yavuye guhīga.
31
Ezawu na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, aramubwira ati: “Data, icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
32
Se aramubaza ati: “Uri nde?” Aramusubiza ati: “Ndi impfura yawe Ezawu.”
33
Izaki ahinda umushyitsi cyane, aramubaza ati: “Niba ari wowe se, ni nde wanzaniye umuhīgo mu mwanya ushize? Nariye ku byo yanzaniye byose, maze muha umugisha kandi nta cyabihindura.”
34
Ezawu yumvise amagambo ya se, arashavura acura umuborogo, aramutakambira ati: “Data, nanjye mpa umugisha.”
35
Izaki aramubwira ati: “Umuvandimwe wawe yanshyizeho uburiganya, muha umugisha wari ukugenewe.”
36
Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakobo andiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n'umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?”
37
Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n'abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n'ingano na divayi.”
38
Ezawu akomeza kwinginga se ati: “Mbese koko nta wundi mugisha ufite? Data, nanjye mpa umugisha!” Nuko Ezawu araturika ararira.
39
Izaki aramubwira ati: “Dore uzatura kure y'ubutaka burumbuka, uzatura ahagwengeye nk'agasi.
40
Uzabeshwaho n'inkota yawe, uzaba n'umugaragu w'umuvandimwe wawe. Ariko numugomera uzivana mu buja.”
41
Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!”
42
Rebeka amenye imigambi ya Ezawu umuhungu we w'impfura, ahamagara Yakobo aramubwira ati: “Dore umuvandimwe wawe Ezawu agiye kwihimura akwice.
43
None mwana wanjye, umva icyo nkubwira: hungira kwa musaza wanjye Labani, utuye i Harani.
44
Uzabe ugumyeyo kugeza igihe Ezawu azashirira uburakari
45
akibagirwa ibyo wamugiriye, ni bwo nzagutumaho ugaruke. Sinifuza kubaburira icyarimwe.”
46
Rebeka abwira Izaki ati: “Iby'abakazana banjye b'Abahetikazi birandambiye! Yakobo na we aramutse ashatse umugeni muri iki gihugu, agahinda ntikambeshaho!”
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→