bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 26
Genesis 26
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 27 →
1
Mu gihugu hateye indi nzara itari iyo mu gihe cya Aburahamu, Izaki asuhukira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisiti.
2
Uhoraho yari yarabonekeye Izaki aramubwira ati: “Ntuzajye mu Misiri, ahubwo uzagume muri iki gihugu, nzakwereka aho utura.
3
Guma muri iki gihugu, nzabana nawe kandi nzaguha umugisha. Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose, nk'uko nabirahiye so Aburahamu.
4
Nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru, kandi nzabaha iki gihugu cyose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.
5
Nzaguha umugisha kubera ko so Aburahamu yanyumviye agakora ibyo nshaka, agakurikiza amabwiriza n'amateka n'amategeko namuhaye.”
6
Nuko Izaki ajya gutura i Gerari.
7
Abaturage baho baza kumubaza icyo apfana na Rebeka, arabasubiza ati: “Ni mushiki wanjye.” Izaki ntiyatinyutse kuvuga ko ari umugore we, kuko yibwiraga ko abo baturage bamuziza Rebeka kubera uburanga bwe.
8
Hashize iminsi, Abimeleki umwami w'Abafilisiti arebeye mu idirishya, arabukwa Izaki akinisha umugore we Rebeka.
9
Abimeleki atumiza Izaki aramubaza ati: “Kuki watubeshye ngo Rebeka ni mushiki wawe, none bikaba bigaragara ko ari umugore wawe?” Izaki aramusubiza ati: “Natinyaga ko bamunziza!”
10
Abimeleki aramubwira ati: “Waraduhemukiye! Koko iyo hagira umwe wo muri twe uryamana n'umugore wawe, ntiwari kuba uduteje gucumura?”
11
Nuko Abimeleki yihanangiriza abantu be ati: “Uzagira icyo atwara uyu mugabo cyangwa umugore we, azicwa.”
12
Uwo mwaka Izaki arahinga yeza ibingana n'ibyo yabibye incuro ijana, kubera ko Uhoraho yamuhaye umugisha.
13
Izaki arakomera agira ubutunzi bwinshi, kugeza ubwo yabaye umukire cyane.
14
Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, bituma Abafilisiti bamugirira ishyari.
15
Amariba yose abagaragu ba Aburahamu bari barafukuye akiriho, Abafilisiti bari barayasibye bayuzuzamo ibitaka.
16
Abimeleki abwira Izaki ati: “Jya gutura ahandi kuko umaze gukomera cyane.”
17
Nuko Izaki arimuka ashinga amahema mu kibaya cy'i Gerari.
18
Asibuza amariba yafukuwe se akiriho, amwe Abafilisiti bari barasibye Aburahamu amaze gupfa. Ayita nk'uko se yari yarayise.
19
Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry'amazi adudubiza.
20
Abashumba b'i Gerari babwira aba Izaki bati: “Ayo mazi ni ayacu.” Bityo baratongana bagira impaka, ni cyo cyatumye Izaki yita iryo riba Eseki.
21
Bafukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Ni cyo cyatumye Izaki aryita Sitina.
22
Na ho arahava afukura irindi riba, ryo ntibaritonganira. Aryita Rehoboti kuko yavugaga ati: “Noneho Uhoraho adushyize ahagutse tuzahatungira.”
23
Hashize igihe avayo ajya i Bērisheba,
24
iryo joro Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ndi Imana ya so Aburahamu, witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha ngwize abazagukomokaho mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”
25
Izaki ahubaka urutambiro, aramya Uhoraho. Ahashinga amahema n'abagaragu be bahafukura iriba.
26
Abimeleki n'umujyanama we Ahuzati, n'umutware w'ingabo ze Pikoli, bava i Gerari bajya kubonana na Izaki.
27
Izaki arababaza ati: “Muzanywe n'iki kundeba kandi mwaranyanze mukāmenesha?”
28
Baramusubiza bati: “Twabonye yuko Uhoraho ari kumwe nawe, bituma twifuza kugirana nawe isezerano ry'amahoro. Turahire
29
ko utazagira icyo udutwara nk'uko natwe nta cyo twagutwaye. Twakugiriye neza tugusezerera amahoro, kandi uhereye ubwo Uhoraho yaguhaye umugisha.”
30
Izaki arabazimanira bararya, baranywa.
31
Barazinduka bagirana amasezerano bayahamisha indahiro, maze Izaki arabasezerera bava iwe amahoro.
32
Uwo munsi abagaragu be baza kumubwira ko bafukuye iriba ririmo amazi,
33
aryita Sheba. Ni yo mpamvu uwo mujyi witwa Bērisheba kugeza n'ubu.
34
Ezawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora abagore babiri b'Abahetikazi, ari bo Yudita umukobwa wa Bēri, na Basemati umukobwa wa Eloni.
35
Abo bagore bateye agahinda Izaki na Rebeka.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50