bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 45
Genesis 45
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 44
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 46 →
1
Nuko Yozefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abagaragu be bose, avuga aranguruye ati: “Nimusohore abantu bose.” Bamaze gusohoka, asigarana na bene se maze arabibwira.
2
Ararira cyane araboroga ku buryo Abanyamisiri bamwumvise, ndetse iyo nkuru igera ibwami.
3
Yozefu abwira bene se ati: “Ndi Yozefu! Koko se data aracyariho?” Ariko bene se bagira ubwoba cyane, ntibagira icyo bamusubiza.
4
Yozefu arababwira ati: “Nimwigire hino.” Bamaze kumwegera arakomeza ati: “Ndi Yozefu, mwene so mwagurishije bakanzana mu Misiri.
5
Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana ni yo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara.
6
None hashize imyaka ibiri inzara iteye, kandi hasigaye indi itanu nta wuzahinga ngo asarure.
7
Imana yakoze igitangaza ituma mbabanziriza kugira ngo izabakize inzara, urubyaro rwanyu rutazazima.
8
Si mwe rero mwatumye nza ino, ahubwo ni Imana. Ni yo yangize umutware mukuru w'umwami wa Misiri, impa kuyobora ingoro ye no gutegeka igihugu cye cyose.
9
“Nimwihute musubire kwa data mumumbwirire muti: ‘Imana yampaye gutegeka Misiri yose, none tebuka unsange!
10
Uzatura hafi yanjye mu ntara ya Gosheni, wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'amashyo yawe n'imikumbi yawe n'ibyo utunze byose.
11
Ni ho nzaguhera ibigutunga wowe n'umuryango wawe n'amatungo yawe, utazava aho usonza kuko hasigaye indi myaka itanu y'inzara.’
12
“Mwanyiboneye mwese ndetse nawe mwene mama Benyamini, nta gushidikanya ndi Yozefu!
13
Nimugende rero mutekerereze data icyubahiro cyose mfite ino mu Misiri, n'ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumuzana.”
14
Yozefu ahobera mwene nyina Benyamini cyane, bombi bararira.
15
Asoma bene se bose arira, hanyuma baraganira.
16
Inkuru yuko bene se wa Yozefu baje mu Misiri igeze ibwami, umwami n'ibyegera bye barabyishimira.
17
Umwami abwira Yozefu ati: “Bwira bene so bahekeshe indogobe imitwaro yabo maze basubire muri Kanāni,
18
bazagarukane na so n'imiryango yabo maze baze iwanjye. Nzabaha inzuri nziza ino mu Misiri, kandi nzabatungisha ibyiza byo muri iki gihugu.
19
“Ubabwire kandi uti: ‘Nimujyane amagare kugira ngo azazane abana banyu n'abagore banyu na so, maze mugaruke mu Misiri.
20
Ntimuzababazwe n'ibyo mutazashobora kuzana, kuko ibyiza byose bya Misiri bizaba ari ibyanyu.’ ”
21
Bene Yakobo babigenza uko umwami yabivuze, Yozefu abaha ya magare, abaha n'impamba.
22
Bose abaha imyambaro yo guhindura, ariko Benyamini amuha ikubye gatanu iy'abandi, amuha n'ibikoroto magana atatu by'ifeza.
23
Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo mu Misiri, n'indogobe icumi z'ingore zihetse ingano n'imigati, n'ibindi se yagombaga kugira impamba.
24
Nuko yihanangiriza bene se ati: “Ntimuzatonganire mu nzira!” Maze abasezeraho baragenda.
25
Bava mu Misiri basubira muri Kanāni. Bageze kwa se Yakobo,
26
baramubwira bati: “Yozefu aracyariho, ndetse ni umutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri!” Nyamara Yakobo arumirwa ntiyabyemera.
27
Nuko bamutekerereza ibyo Yozefu yababwiye byose, maze Yakobo abonye na ya magare Yozefu yari yohereje ngo bazamuzane, noneho agira akanyabugabo.
28
Nuko aravuga ati: “Mbega igitangaza! Koko umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka nzajye kumureba ntarapfa.”
← Chapter 44
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 46 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→