bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 4
Genesis 4
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 5 →
1
Adamu aryamana n'umugore we Eva amutera inda, abyara umuhungu amwita Kayini, avuga ati: “Mbyaye umwana mbikesha Uhoraho.”
2
Eva abyara undi muhungu amwita Abeli. Abeli aba umushumba, naho Kayini aba umuhinzi.
3
Hashize igihe Kayini ashyīra Uhoraho ituro ry'imyaka yahinze,
4
Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, n'ibinure byayo. Uhoraho yishimira Abeli n'ituro rye,
5
ariko ntiyishimira Kayini n'ituro rye. Ibyo birakaza Kayini cyane maze mu maso he harijima.
6
Uhoraho abaza Kayini ati: “Urakajwe n'iki? Ese ni iki cyatumye mu maso hawe hijima?
7
Nukora ibyiza, sinzabura kukwishimira. Ariko nudakora ibyiza, umenye ko icyaha kikubikiye nk'inyamaswa igutegeye ku muryango ngo igusumire. Nyamara ukwiriye kukinesha.”
8
Umunsi umwe Kayini na murumuna we Abeli bari mu murima baganira, Kayini asumira Abeli aramwica.
9
Uhoraho abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Kayini aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?”
10
Uhoraho aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka, ngomba kuyahōrera.
11
Kuva ubu ubaye ikivume kurusha ubutaka bwasamye bukamira amaraso ya murumuna wawe wishe.
12
Nubuhinga ntibuzongera kukurumbukira, bityo uzahora uri inzererezi wangara ku isi.”
13
Kayini abwira Uhoraho ati: “Icyo gihano kirakabije, sinashobora kucyihanganira.
14
Dore uhereye ubu unciye ku isuka, ntuzatuma nongera kuguca iryera, umpinduye inzererezi ngo mpore nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica.”
15
Uhoraho aramubwira ati: “Oya Kayini we, uwakwica wese yabihōrerwa karindwi.” Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uzahura na we atazamwica.
16
Kayini ava imbere y'Uhoraho ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni.
17
Kayini aryamana n'umugore we, amutera inda, abyara umuhungu bamwita Henoki. Kayini yubaka umujyi awitirira uwo muhungu we Henoki.
18
Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.
19
Lameki ashaka abagore babiri: uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Sila.
20
Ada abyara Yabali, sekuruza w'aborozi batuye mu mahema.
21
Murumuna we yitwaga Yubali, sekuruza w'abacuranga inanga bakavuza n'imyirongi.
22
Sila we yabyaye Tubalikayini, sekuruza w'abacura ibikoresho byose mu muringa no mu cyuma. Mushiki we yitwaga Nāma.
23
Lameki abwira abagore be ati: “Ada na Sila, nimutege amatwi! Bagore banjye, nimwumve icyo mbabwira! Nishe umugabo muhōra ko yankomerekeje, nishe n'umusore muhōra ko yankubise.
24
Niba Kayini yahōrerwa incuro ndwi, jyewe nzihōrera incuro mirongo irindwi n'indwi!”
25
Adamu aryamana n'umugore we, arongera amutera inda, abyara umuhungu amwita Seti, avuga ati: “Imana inshumbushije undi mwana mu mwanya wa Abeli, Kayini yishe.”
26
Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Icyo gihe abantu batangiye gusenga Imana bayita Uhoraho.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50