bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 28
Genesis 28
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 29 →
1
Nuko Izaki ahamagaza Yakobo amusezeraho, aramubwira ati: “Ntuzashake umugore w'Umunyakanānikazi,
2
ahubwo ujye mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu muryango wa sogokuru wawe Betuweli, maze ushake umugeni mu bakobwa ba nyokorome Labani.
3
Imana Nyirububasha niguhe umugisha, iguhe kororoka no kugwira, uzakomokweho n'amoko menshi.
4
Wowe n'abazagukomokaho Imana nibahe umugisha yahaye Aburahamu. Uzigarurire iki gihugu watuyemo, ari cyo Imana yahaye Aburahamu.”
5
Nuko Izaki yohereza Yakobo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, kwa Labani mwene Betuweli w'Umunyasiriya. Labani uwo yari musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu.
6
Ezawu amenya ko Izaki yasabiye Yakobo umugisha, akamwohereza mu majyaruguru ya Mezopotamiya kugira ngo ashakeyo umugeni, kandi akamubuza gushaka umugeni w'Umunyakanānikazi.
7
Amenya kandi ko Yakobo yumviye ababyeyi be, akajya muri Mezopotamiya.
8
Ibyo bituma Ezawu asobanukirwa ko se Izaki atishimiraga Abanyakanānikazi.
9
Ni bwo agiye kwa Ishimayeli mwene Aburahamu, arongora umukobwa we Mahalata mushiki wa Nebayoti, amuharika abagore yari asanganywe.
10
Yakobo ava i Bērisheba yerekeza i Harani,
11
bumwiriyeho arara aho yari ageze. Araharyama yisegura ibuye, arasinzira.
12
Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho abandi barumanukiraho.
13
Abona n'Uhoraho amuhagaze iruhande, aramubwira ati: “Ndi Uhoraho, Imana ya sogokuru Aburahamu na Izaki. Iki gihugu uryamyemo nzakiguha wowe n'abazagukomokaho.
14
Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu, maze bāgure igihugu cyabo mu mpande zose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha muri wowe no mu bazagukomokaho.
15
Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, ahubwo nzasohoza ibyo nagusezeranyije.”
16
Yakobo arakanguka, aravuga ati: “Uhoraho ari hano nkaba ntabimenye!”
17
Aratinya cyane aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y'Imana koko, n'irembo ry'ijuru!”
18
Bukeye arazinduka afata rya buye yari yiseguye, ararishinga arisukaho amavuta ngo ribe urwibutso.
19
Aho hantu ahita Beteli, hari hafi y'umujyi kera witwaga Luzi.
20
Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n'icyo nambara,
21
nkagaruka kwa data amahoro, Uhoraho ni bwo uzaba uri Imana yanjye koko.
22
Aha hantu nashinze ibuye hazaba inzu yawe, kandi mu byo uzampa byose sinzabura kuguha kimwe cya cumi.”
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 29 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→