bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 21
Genesis 21
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 22 →
1
Uhoraho yahaye Sara umugisha, amugenzereza nk'uko yabisezeranye.
2
Sara asama inda, abyarira Aburahamu umuhungu mu gihe Imana yari yaramubwiye, kandi Aburahamu yari umusaza.
3
Uwo muhungu yabyaranye na Sara, Aburahamu amwita Izaki,
4
amukeba amaze iminsi umunani avutse nk'uko Imana yabimutegetse.
5
Igihe Izaki yavukaga, Aburahamu yari amaze imyaka ijana.
6
Sara aravuga ati: “Imana inteye ibyishimo no guseka, n'undi wese uzumva ko nabyaye azishima aseke.”
7
Arongera ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ko nzonsa abana? Nyamara dore mubyariye umuhungu ageze mu za bukuru!”
8
Umwana arakura aracuka, kandi umunsi wo gucutsa Izaki, Aburahamu akoresha ibirori bikomeye.
9
Wa muhungu Hagari w'Umunyamisirikazi yari yabyaranye na Aburahamu, Sara amubona anegurana,
10
maze abwira Aburahamu ati: “Irukana uriya muja n'umuhungu we! Sinshaka ko umuhungu w'uwo muja azagabana umunani n'umuhungu wanjye Izaki.”
11
Ibyo kwirukana Ishimayeli bibabaza Aburahamu cyane kuko na we yari umwana we.
12
Ariko Imana iramubwira iti: “Iby'umuhungu wawe n'umuja wawe ntibikubabaze. Ahubwo ukore icyo Sara akubwira, kuko Izaki ari we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije.
13
Naho umuhungu w'umuja wawe, nzatuma agira ubwoko bumukomokaho kuko na we ari umuhungu wawe.”
14
Aburahamu arazinduka aha Hagari impamba n'uruhago rw'uruhu rwuzuye amazi, abimushyira ku bitugu, amuha n'umwana aramwirukana. Hagari aragenda azerera ku gasi hafi y'i Bērisheba.
15
Amazi amaze gushira, Hagari ashyira umwana munsi y'igihuru.
16
Aragenda yicara ahitaruye nko muri metero ijana, kuko atifuzaga kureba umwana we apfa. Nuko araboroga.
17
Nyamara Imana yumvise gutaka k'umwana, maze umumarayika w'Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n'iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize.
18
Genda umufate ukuboko umuhagurutse, nanjye nzamuha gukomokwaho n'ubwoko bukomeye.”
19
Nuko Imana imwereka iriba ry'amazi, aragenda yuzuza amazi muri rwa ruhago, ayazanira umwana we aranywa.
20
Imana ikomeza kurinda Ishimayeli arakura, atura ku gasi aba umuhanga mu kurasa.
21
Ubwo yari atuye mu butayu bwa Parani, nyina ajya kumushakira umugore mu gihugu cya Misiri.
22
Muri icyo gihe, Abimeleki ari kumwe n'umutware w'ingabo ze Pikoli, araza abwira Aburahamu ati: “Imana ibana nawe mu byo ukora byose.
23
None undahire izina ry'Imana ko utazigera umpemukira, jye cyangwa abana banjye cyangwa abuzukuru banjye. Jye n'igihugu utuyemo utwiture ineza nk'iyo nakugiriye.”
24
Aburahamu aramusubiza ati: “Ndabirahiye.”
25
Ariko Aburahamu aregera Abimeleki ko abagaragu be bamwambuye iriba ry'amazi.
26
Abimeleki arahakana ati: “Ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe nta cyo wigeze umbwira, ni ubwa mbere mbyumvise.”
27
Nuko Aburahamu azana amashyo n'imikumbi abiha Abimeleki, bagirana isezerano.
28
Aburahamu azana n'inyagazi ndwi azishyira ku ruhande,
29
Abimeleki ni ko kumubaza ati: “Mbese ziriya nyagazi ndwi washyize ku ruhande ni iz'iki?”
30
Aburahamu aramusubiza ati: “Kuko ari jye wafukuje iri riba, akira izi nyagazi bimbere gihamya ko ubyemeje.”
31
Aho hantu hitwa Bērisheba kuko ari ho bombi barahiriye.
32
Nyuma y'ayo masezerano y'i Bērisheba, Abimeleki n'umutware w'ingabo ze Pikoli, basubira iwabo mu Bufilisiti.
33
Aburahamu atera igiti i Bērisheba, aramya Uhoraho Imana y'ibihe bidashira.
34
Maze amara igihe kirekire mu Bufilisiti.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→