bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 13
Genesis 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 14 →
1
Aburamu ava mu Misiri asubira mu majyepfo ya Kanāni, ajyana n'umugore we na Loti, n'ibyo yari atunze byose.
2
Aburamu yari umutunzi cyane, akaba n'umukungu w'ifeza n'izahabu.
3
Nuko agenda yimuka, ava mu majyepfo ya Kanāni asubira aho yigeze gushinga amahema hagati ya Beteli na Ayi,
4
akahubaka n'urutambiro. Aburamu ahageze yambaza Uhoraho.
5
Loti wari waragiye yimukana na Aburamu, na we yari afite amashyo n'imikumbi n'abagaragu.
6
Kubera ko Aburamu na Loti bari batunze cyane, urwuri ntirwari rukibahagije ku buryo bakomeza guturana.
7
Ubwo kandi Abanyakanāni n'Abaperizi na bo bari batuye muri icyo gihugu. Bukeye abashumba ba Aburamu n'aba Loti batonganira urwuri.
8
Nuko Aburamu abwira Loti ati: “Dore turi umuryango umwe, nta mahane akwiye kuba hagati yacu cyangwa hagati y'abashumba bacu.
9
None reka dutandukane. Hitamo aho wishakiye mu gihugu hose, nanjye ndagana ahasigaye.”
10
Loti ni ko guterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorodani kugera i Sowari gifite amazi menshi. Cyari kimeze nk'ubusitani bw'Uhoraho cyangwa ikibaya cya Nili mu Misiri. Icyo gihe Uhoraho yari atararimbura imijyi ya Sodoma na Gomora.
11
Nuko Loti ahitamo ikibaya cyose cya Yorodani cyari giherereye iburasirazuba, arimuka atandukana na se wabo.
12
Aburamu aguma mu gihugu cya Kanāni, naho Loti ashinga amahema hafi ya Sodoma, umwe mu mijyi yari muri icyo kibaya.
13
Abanyasodoma bari abagome kandi bagacumura ku Uhoraho bikabije.
14
Loti amaze kwimuka, Uhoraho abwira Aburamu ati: “Terera amaso uhereye aho uri, maze werekeze mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n'iburengerazuba.
15
Icyo gihugu cyose ubonye nzakiguha burundu wowe n'urubyaro rwawe.
16
Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu. Nk'uko nta wushobora kubara umukungugu, ni ko nta wuzashobora kubara abazagukomokaho!
17
Haguruka utambagire igihugu impande zose kuko nzakiguha.”
18
Nuko Aburamu yimura amahema ye ajya gutura hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure, ahagana i Heburoni. Nuko ahubakira Uhoraho urutambiro.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→