bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 48
Genesis 48
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 49 →
1
Hanyuma babwira Yozefu ko se arwaye. Ajya kumureba ajyanye n'abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.
2
Yakobo amenye ko umuhungu we Yozefu yaje kumureba, arihangana yicara ku buriri.
3
Yakobo abwira Yozefu ati: “Imana Nyirububasha yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cya Kanāni, maze impa umugisha.
4
Yarambwiye iti: ‘Nzaguha kororoka no kugwira, ukomokweho n'amoko menshi. Kandi iki gihugu nzagiha abazagukomokaho kibe gakondo yabo iteka ryose.’
5
Abahungu bawe bombi Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y'uko nza, mbafashe nk'abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni.
6
Naho abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe, bazahabwa iminani mu bya Efurayimu na Manase.
7
Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y'umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu.
8
Yakobo abonye abahungu ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?”
9
Yozefu aramusubiza ati: “Ni abana banjye Imana yampereye ino.” Yakobo arongera ati: “Banyegereze mbasabire umugisha.”
10
Yozefu arabamwegereza, Yakobo arabahobera arabasoma. Yakobo ntiyari akibona neza kuko yari ashaje cyane.
11
Abwira Yozefu ati: “Sinibwiraga ko nzongera kukubona, none Imana itumye mbona n'abana bawe!”
12
Yozefu abakura iruhande rwa se, arapfukama yubika umutwe ku butaka.
13
Nuko Yozefu yegereza abahungu be bombi Yakobo, Efurayimu amushyira mu kuboko kw'ibumoso bwa Yakobo, Manase amushyira iburyo.
14
Ariko Yakobo anyuranya amaboko, arambika ikiganza cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, icy'ibumoso akirambika ku mutwe wa Manase wari umwana w'impfura.
15
Nuko asabira Yozefu umugisha agira ati: “Imana yayoboye data Izaki na sogokuru Aburahamu, Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi,
16
iyambereye nk'umumarayika ikankiza ibibi byose, nihe aba basore umugisha! Aba basore nibakomeze izina ryanjye ritibagirana, nibakomeze n'irya sogokuru Aburahamu na data Izaki. Nibagwire bororoke!”
17
Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase,
18
abwira se ati: “Data, wibeshye: uyu ni we mpfura, ube ari we urambikaho ikiganza cyawe cy'iburyo.”
19
Se aramuhakanira ati: “Mwana wanjye, ibyo nkora ndabizi. Abakomoka kuri Manase na bo bazaba ubwoko bukomeye, nyamara murumuna we azamurusha gukomera kandi azakomokwaho n'amoko menshi!”
20
Nuko abaha umugisha avuga ati: “Abisiraheli bazakoresha amazina yanyu basabirana umugisha bati: ‘Imana ikugirire nka Efurayimu na Manase!’ ” Bityo ashyira Efurayimu imbere aho kuhashyira Manase.
21
Hanyuma Yakobo abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.
22
Nkuraze umugabane uruta uwa bene so, ari wo Shekemu nanyaze Abamori nkoresheje inkota n'umuheto.”
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 49 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→