bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 6
Genesis 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 7 →
1
Abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa,
2
abahungu b'Imana babengukwa abakobwa b'abantu, babashakamo abageni.
3
Uhoraho ni ko kuvuga ati: “Umwuka w'ubugingo ntuzaguma mu bantu iteka, kuko bagomba gupfa. Bazamara imyaka ijana na makumyabiri gusa.”
4
Muri ibyo bihe abahungu b'Imana babanaga n'abakobwa b'abantu, bakababyarira abana. Ni cyo cyatumye ku isi hāri abantu barebare kandi banini, ari bo za ntwari z'ibirangirire zo mu bihe bya kera.
5
Uhoraho abona ko abantu bo ku isi bakabije gukora ibibi, kandi ko bahorana imigambi mibi,
6
maze arababara yicuza icyatumye arema umuntu akamushyira ku isi.
7
Ni ko kuvuga ati: “Nzatsemba ku isi abantu naremye, mbatsembane n'amatungo n'ibikurura inda hasi n'inyoni n'ibisiga, kuko nicuza icyatumye mbirema.”
8
Icyakora Nowa we atoneshwa n'Uhoraho.
9
Dore amateka ya Nowa: Nowa yari umuntu w'intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana.
10
Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Semu na Hamu na Yafeti.
11
Imana ibona isi yononekaye kandi yuzuye urugomo,
12
kubera ko abantu bose bakabije gukora ibibi.
13
Nuko ibwira Nowa iti: “Ngiye gutsemba abantu bose kuko bujuje isi urugomo, ngiye kubatsembana n'ibiri ku isi byose.
14
“Iyubakire ubwato bunini mu mbaho zikomeye, ucemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe kaburimbo imbere n'inyuma kugira ngo amazi atinjiramo.
15
Dore uko uzabwubaka: buzagira uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu, n'ubugari bwa metero makumyabiri n'eshanu, n'ubuhagarike bwa metero cumi n'eshanu.
16
Uzashyireho igisenge, hagati yacyo n'inkuta hazabe santimetero mirongo itanu. Uzashyire umuryango mu rubavu rwabwo, kandi ubwubakemo amagorofa atatu.
17
“Dore ngiye guteza isi umwuzure utsembe abantu n'ibinyabuzima byose biyiriho, byose bizashiraho.
18
Ariko wowe tuzagirana amasezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n'umugore wawe n'abahungu bawe n'abakazana bawe.
19
Uzinjize mu bwato n'ibinyabuzima bibiri bibiri bya buri bwoko, ikigabo n'ikigore kugira ngo bidapfa.
20
Hazajye haza bibiri bya buri bwoko bigusange kugira ngo bidapfa: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose uko amoko yabyo ari.
21
Wowe uzashake ibiribwa by'amoko yose ubibike, kugira ngo bizabatungane n'ibyo binyabuzima.”
22
Nowa akora ibyo Imana yamutegetse byose.
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→