bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 43
Genesis 43
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 42
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 44 →
1
Inzara ikomeza guca ibintu muri Kanāni.
2
Ingano bene Yakobo bakuye mu Misiri zishize, se arababwira ati: “Nimusubireyo, muduhahire utwokurya.”
3
Yuda aramusubiza ati: “Wa mugabo yaratwihanangirije ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’
4
Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyokurya,
5
ariko nutamwohereza ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ ”
6
Yakobo arababaza ati: “Kuki mwampemukiye mukamubwira ko mufite undi muvandimwe?”
7
Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by'urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!”
8
Yuda abwira se ati: “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda, naho ubundi inzara yaturimburana nawe n'urubyaro rwacu.
9
Ndamwishingiye uzamumbaze. Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.
10
Erega n'ubundi iyo tutikerereza tuba tuvuyeyo kabiri!”
11
Yakobo arababwira ati: “Nta kundi byagenda, nimugenze mutya: nimufate ku bintu byiza biboneka mu gihugu cyacu, nk'amavuta yomora n'ubuki n'indyoshyandyo, n'imibavu n'imbuto z'ibiti. Mubishyire mu mboho zanyu, muzabiture uwo mugabo.
12
Ifeza zo guhahisha muzikube kabiri, kandi mujyane n'izo mwagaruye ubushize mu mifuka yanyu, ahari baba baribeshye.
13
Ngaho nimujyane na murumuna wanyu, musubire kuri uwo mugabo.
14
Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n'umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.”
15
Bene Yakobo bafata ya maturo na za feza, basubirana mu Misiri na Benyamini, basanga Yozefu.
16
Yozefu abonye bazanye na Benyamini, abwira umunyanzu we ati: “Jyana aba bantu iwanjye, ubage itungo maze udutegurire amafunguro, kugira ngo nze kubazimanira saa sita.”
17
Uwo munyanzu abigenza nk'uko abitegetswe, abajyana kwa Yozefu.
18
Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n'indogobe zacu.”
19
Bageze ku muryango babwira wa munyanzu wa Yozefu bati:
20
“Nyakubahwa, ubwo twavaga ino guhaha,
21
twageze aho turara dufunguye imifuka yacu, dusangamo ifeza zose twari twishyuye. None twazigaruye
22
kuko tutazi uko zasubiye mu mifuka yacu. Ndetse twazanye n'izindi zo kongera guhahisha.”
23
Arabasubiza ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu ari yo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe, ifeza mwishyuye narazakiriye.” Hanyuma abazanira Simeyoni,
24
bose abinjiza mu nzu ya Yozefu. Babaha amazi yo koga ibirenge, n'indogobe zabo baziha ubwatsi.
25
Bamenye ko Yozefu aza kubazimanira saa sita, begeranya amaturo bamugeneye.
26
Yozefu aje bamushyikiriza ya maturo, nuko bamwikubita imbere.
27
Arababaza ati: “Ni amahoro? Wa musaza so mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?”
28
Baramusubiza bati: “Ni amahoro. Umugaragu wawe data, aracyariho.” Hanyuma barunama bamwikubita imbere.
29
Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!”
30
Yozefu akivugana na murumuna we agira ikiniga, arihuta ajya mu kindi cyumba ararira.
31
Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya aragaruka aravuga ati: “Nimuzane ibyokurya.”
32
Yozefu bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo. Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo, kuko banenaga Abaheburayi.
33
Bene se wa Yozefu bicazwa bateganye na we uko bakurikirana mu mavuko, uhereye ku w'impfura ukageza ku muhererezi. Babibonye barebana batangaye!
34
Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye. Bageze kuri Benyamini bamuha igaburo rikubye gatanu iry'abandi. Nuko baranywa, banezeranwa na we.
← Chapter 42
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 44 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→