bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 49
Genesis 49
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
1
Yakobo ahamagaza abahungu be, arababwira ati: “Nimuterane mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza.
2
Bana ba Yakobo, nimuterane mwumve, nimutege amatwi so Isiraheli.
3
“Rubeni mpfura yanjye, uri imbaraga zanjye, umwana wo mu busore bwanjye, urusha bene so ishema n'ububasha.
4
Ntuzabona ubutware kuko umeze nk'amazi yarenze inkombe. Wuriye uburiri bwa so urabuhumanya, waryamanye n'inshoreke yanjye.
5
“Simeyoni na Levi ni abavandimwe, intwaro zabo bazikoresha iby'urugomo.
6
Sinzifatanya na bo mu bugambanyi bwabo, sinzashyigikira amateraniro yabo. Bararakaye bica abantu, bagize urugomo batema ibitsi by'amapfizi.
7
Havumwe uburakari bwabo bukaze! Havumwe umujinya wabo urimbura! Nzabatatanyiriza muri bene wabo, nzabanyanyagiza hirya no hino muri Isiraheli.
8
“Yuda, abavandimwe bawe bazagusingiza, bene so bazunama imbere yawe, uzanesha abanzi bawe.
9
Yuda ameze nk'icyana cy'intare, umwana wanjye icyo afashe ntikimucika! Aryama nk'intare ihaze, uwamushotōra yabona ishyano!
10
Ingoma y'ubwami izahora kwa Yuda, abazamukomokaho bazahorana inkoni y'ubutegetsi, bazayihorana kugeza igihe Nyirayo azazira, ni we amahanga azumvira.
11
Azagira imizabibu myinshi, ntazatinya no kuyizirikaho indogobe ye. Divayi ni yo azameshesha imyambaro ye, azameshesha ikanzu ye umutobe w'imizabibu.
12
Amaso ye arijimye kurusha divayi, amenyo ye arera kurusha amata.
13
“Zabuloni azatura hafi y'inyanja, amato azomokera mu byambu bye, imipaka y'intara ye izagarukira i Sidoni.
14
“Isakari ameze nk'indogobe y'inyambaraga, iryamye hagati y'imitwaro ibiri ihetse!
15
Yabonye ahantu heza ho kuruhukira, yabonye igihugu cyiza. Yiyemeje guheka imitwaro, yiyemeje no gukora imirimo y'agahato.
16
“Dani azarengera ab'umuryango we, bazamera nk'indi miryango ya Isiraheli.
17
Dani azamera nk'inzoka iri mu muhanda, azamera nk'impiri iri mu nzira iruma igitsi cy'ifarasi, uwo ihetse azacuranguka.
18
“Uhoraho, niringiye agakiza kawe!
19
“Gadi azaterwa n'abambuzi, ariko na we azihagararaho abameneshe.
20
“Ashēri azagira imirima irumbuka, azagaburira umwami ibyokurya byiza.
21
“Nafutali ameze nk'impara y'ingore ijya aho ishatse, izabyara ibyana biteye ubwuzu.
22
“Yozefu ameze nk'igiti kirumbuka, ameze nk'igiti cyatewe hafi y'isōko, amashami yacyo arenga urukuta.
23
Abanzi baramuteye, bamurashe imyambi y'urufaya.
24
Ariko umuheto we ntiwabangūtse, amaboko ye ntiyatentebutse. Yafashijwe n'Imana Nyirubutwari ya Yakobo, yafashijwe n'Umushumba ari we Rutare rwa Isiraheli.
25
Imana ya so izajya igufasha, Nyirububasha azaguha umugisha, azakuvubira imvura, azakuvuburira n'amasōko y'amazi, azaguha kubyara no guheka.
26
Ndakwifuriza imigisha iruta uburumbuke bwo mu misozi ya kera, iruta ibyiza byo ku dusozi twahozeho. Iyo migisha yose nihabwe Yozefu, nihabwe Yozefu umutware w'abavandimwe be.
27
“Benyamini ameze nk'isega y'inkazi, mu gitondo irya icyo yishe, nimugoroba igabanya iminyago.”
28
Ibyo ni byo Yakobo yabwiye abahungu be abasezeraho, buri wese abwirwa ibimukwiriye. Abo ni bo bakomotsweho n'imiryango cumi n'ibiri ya Isiraheli.
29
Nuko Yakobo yihanangiriza abahungu be ati: “Nimara gupfa, muzanshyingure hamwe n'ababyeyi banjye, mu buvumo buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni w'Umuheti.
30
Uwo murima uri i Makipela, aherekeye i Mamure mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu yawuguze na Efuroni, kugira ngo ube irimbi ry'umuryango we.
31
Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n'umugore we Sara, na Izaki n'umugore we Rebeka, nanjye ni ho nashyinguye Leya.
32
Uwo murima n'ubuvumo buwurimo sogokuru yabiguze n'Abaheti.”
33
Yakobo amaze kwihanangiriza atyo abahungu be, yongera kuryama maze arapfa.
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→