bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 15
Genesis 15
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 16 →
1
Nyuma y'ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”
2
Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w'i Damasi ni we uzasigara mu byanjye,
3
kandi ari umwe mu bagaragu banjye! Ni we uzanzungura kuko nta rubyaro wampaye!”
4
Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n'umuhungu uzibyarira.”
5
Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!”
6
Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk'intungane.
7
Uhoraho yungamo ati: “Ni jyewe Uhoraho watumye wimuka mu mujyi wa Uri mu Bukalideya, kugira ngo nguhe iki gihugu ho gakondo.”
8
Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, nzemezwa n'iki ko uzakimpa?”
9
Uhoraho aramusubiza ati: “Nzanira inyana imaze imyaka itatu ivutse, n'ihene y'imyaka itatu n'isekurume y'intama na yo y'imyaka itatu, hamwe n'inuma ebyiri.”
10
Aburamu arabizana byose abisaturamo kabiri, ibisate bimwe abitondekanya iburyo ibindi ibumoso biteganye, ariko inuma ntiyazisatura.
11
Bigeze aho inkongoro ziza kurya izo nyama, ariko Aburamu arazirukana.
12
Izuba rigiye kurenga Aburamu afatwa n'ibitotsi byinshi, ariko aza gushigukira hejuru ubwoba buramutaha.
13
Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy'amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n'imirimo y'agahato.
14
Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo bafite ubutunzi bwinshi.
15
Naho wowe uzisazira neza, utabaruke amahoro, bagushyingure uko bikwiye.
16
Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by'Abamori bizaba byararenze ihaniro.”
17
Izuba rimaze kurenga hacura umwijima, nuko haboneka icyotero gicumbeka n'ifumba igurumana binyura hagati ya bya bisate by'amatungo.
18
Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati,
19
ahatuwe n'Abakeni n'Abakenizi n'Abakadimoni,
20
n'Abaheti n'Abaperizi n'Abarefa,
21
n'Abamori n'Abanyakanāni n'Abagirigashi n'Abayebuzi.”
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50