bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 17
Genesis 17
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 18 →
1
Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, ujye unyoboka kandi ube indakemwa.
2
Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza cyane urubyaro rwawe.”
3
Aburamu yikubita hasi yubamye maze Imana iramubwira iti:
4
“Dore Isezerano ngiranye nawe: uzakomokwaho n'amahanga menshi.
5
Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo uzitwa Aburahamu kuko nzaguha gukomokwaho n'amahanga menshi.
6
Nzaguha kororoka cyane ube sekuruza w'amahanga, ndetse n'abami bazagukomokaho.
7
Nzakomeza Isezerano nagiranye nawe n'urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba Imana yawe n'iy'abazagukomokaho.
8
Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.”
9
Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Wowe n'abazagukomokaho mugomba gukomeza Isezerano ryanjye uko ibihe bihaye ibindi.
10
Dore icyo mugomba kwitaho wowe n'abantu bawe n'abazagukomokaho: umuntu wese w'igitsinagabo agomba gukebwa.
11
Uko gukebwa kuzaba ikimenyetso cy'Isezerano nagiranye namwe.
12
Umwana wese w'umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze.
13
Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n'abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry'iteka ryose.
14
Umuntu wese w'igitsinagabo utazakebwa, azacibwa mu bwoko bwanjye kuko azaba yarishe Isezerano nagiranye namwe.”
15
Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko izina rye ribaye Sara.
16
Nzamuha umugisha akubyarire umwana w'umuhungu. Ni koko nzamuha umugisha akomokweho n'amahanga ndetse n'abami.”
17
Aburahamu acyubamye hasi asetswa no kwibaza ati: “Mbese nabyara maze imyaka ijana? Ese Sara we umaze imyaka mirongo cyenda yabyara?”
18
Nuko abaza Imana ati: “Kuki utareka Ishimayeli ngo ancikure?”
19
Imana iramusubiza iti: “Oya da! Ahubwo umugore wawe Sara azabyara umwana w'umuhungu, uzamwite Izaki. We n'abazamukomokaho ni bo tuzagirana Isezerano ry'iteka ryose.
20
Naho ku byerekeye Ishimayeli humura nzamuha umugisha, muhe kugwira no kororoka cyane, azabyara abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ubwoko bukomeye.
21
Ariko undi mwaka iki gihe, Sara azakubyarira umuhungu Izaki, uwo ni we tuzagirana Isezerano.”
22
Imana imaze kuvugana na Aburahamu, imusiga aho irigendera.
23
Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk'uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n'ab'igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze.
24
Aburahamu na we yakebwe amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse,
25
naho Ishimayeli we yakebwe amaze imyaka cumi n'itatu avutse.
26
Uwo munsi Aburahamu n'umuhungu we Ishimayeli barakebwa,
27
n'abagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze mu banyamahanga bakeberwa hamwe na we.
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→