bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Genesis 23
Genesis 23
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 24 →
1
Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi,
2
agwa i Kiriyati-Aruba, ari yo Heburoni mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu aramuririra araboroga.
3
Hanyuma arahaguruka, umurambo w'umugore we usigara aho, ajya kuvugana n'Abaheti. Arababwira ati:
4
“Dore ndi umushyitsi n'umwimukīra iwanyu, nimungurishe aho nshyingura umurambo w'umugore wanjye.”
5
Abaheti basubiza Aburahamu bati:
6
“Umva nyakubahwa, Imana yakugize igikomangoma muri twe, none wihitiremo mu mva twateguye iyo ushaka, ushyinguremo umurambo w'umugore wawe. Nta n'umwe muri twe wakwima imva.”
7
Aburahamu arahaguruka yunamira abo Baheti bari batuye ako karere,
8
arababwira ati: “Niba mwemera ko mpamba umurambo w'umugore wanjye, nimunsabire Efuroni mwene Sohari
9
angurishe ubuvumo bwe bw'i Makipela, buri ku rubibi rw'umurima we. Ndamuhera imbere yanyu igiciro kibukwiriye, maze bube irimbi nzajya mpambamo.”
10
Efuroni uwo w'Umuheti yari yicaranye na bene wabo ku irembo rya Heburoni. Nuko asubiza Aburahamu mu ruhame ati:
11
“Umva nyakubahwa, ubwo buvumo ndabuguhaye ndetse n'umurima burimo, mbiguhereye imbere ya bene wacu. Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe.”
12
Aburahamu arongera yunamira abo Baheti,
13
abwirira Efuroni imbere yabo ati: “Ndakwinginze, nanjye unyumve: reka nkwishyure igiciro cy'uwo murima, maze mpishyingurire umurambo w'umugore wanjye.”
14
Efuroni aramusubiza ati:
15
“Umva nyakubahwa, umurima w'ibikoroto magana ane by'ifeza ntiwaduteranya! Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe!”
16
Aburahamu abyumvise abarira imbere y'Abaheti ibikoroto magana ane, Efuroni yari yavuze. Byari ibikoroto by'ifeza byakoreshwaga mu bucuruzi.
17
Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela hafi y'i Mamure, n'ubuvumo burimo n'ibiti byose byari biwuzitiye, bigurishwa
18
Aburahamu biba ibye. Abaheti bose bari ku irembo ry'umujyi barabibonye.
19
Nyuma y'ibyo, Aburahamu ashyingura umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w'i Makipela hafi y'i Mamure. Ni mu majyaruguru y'i Heburoni mu gihugu cya Kanāni.
20
Uko ni ko Abaheti bagurishije umurima n'ubuvumo bwarimo, biba irimbi rya Aburahamu.
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 24 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→